ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 3:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Nuko yirukana uwo muntu kandi mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni+ ahashyira abakerubi+ n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoreye kugira ngo arinde inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima.

  • Kuva 25:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Kandi uzareme abakerubi babiri muri zahabu. Uzabacure muri zahabu ubashyire ku mitwe yombi y’umupfundikizo.+

  • 1 Abami 6:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Nuko ashyira abo bakerubi mu nzu imbere barambuye amababa.+ Bityo, ibaba ry’umukerubi umwe ryakoraga ku rukuta rumwe, ibaba ry’undi mukerubi rigakora ku rundi rukuta. Andi mababa yabo yahuriraga hagati mu cyumba agakoranaho.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 28:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 n’uburemere bwa zahabu itunganyijwe y’igicaniro cyo koserezaho umubavu+ n’ubw’iy’igishushanyo cy’igare,+ ari ryo bakerubi+ ba zahabu barambura amababa yabo bagatwikira isanduku y’isezerano rya Yehova.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 3:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ayagiriza zahabu muri iyo nzu, ku mitambiko yayo, mu marebe y’imiryango, ku nkuta no ku nzugi zayo;+ hanyuma akeba ibishushanyo by’abakerubi ku nkuta.+

  • Ezekiyeli 41:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Ndetse hari n’ibishushanyo by’abakerubi+ n’iby’ibiti by’imikindo,+ igiti cy’umukindo kiri hagati y’umukerubi n’undi, kandi umukerubi yari afite mu maso habiri.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze