Kuva 9:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Mose aramubwira ati “nkimara gusohoka mu mugi ndarambura amaboko nsenge Yehova.+ Inkuba zirahagarara kandi n’urubura ntirukomeza kugwa, kugira ngo umenye ko isi ari iya Yehova.+ Ezira 9:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Igihe cy’ituro ry’ibinyampeke+ rya nimugoroba kigeze, mpaguruka aho nari nicishirije bugufi nashishimuye imyambaro yanjye, maze ndapfukama+ ntegera Yehova Imana yanjye ibiganza.+ Zab. 63:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ni cyo gituma nzagusingiza igihe cyose nzaba nkiriho;+Nzazamura ibiganza mu izina ryawe.+
29 Mose aramubwira ati “nkimara gusohoka mu mugi ndarambura amaboko nsenge Yehova.+ Inkuba zirahagarara kandi n’urubura ntirukomeza kugwa, kugira ngo umenye ko isi ari iya Yehova.+
5 Igihe cy’ituro ry’ibinyampeke+ rya nimugoroba kigeze, mpaguruka aho nari nicishirije bugufi nashishimuye imyambaro yanjye, maze ndapfukama+ ntegera Yehova Imana yanjye ibiganza.+