Kuva 15:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+ 1 Samweli 2:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Nta wera nka Yehova, kuko nta wundi uhwanye nawe;+Nta gitare kiruta Imana yacu.+ 2 Samweli 7:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ukomeye rwose,+ kuko nta wundi uhwanye nawe,+ kandi mu mana zose twumvise, nta yindi Mana ibaho itari wowe.+ Zab. 86:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Yehova, mu mana zose nta n’imwe ihwanye nawe,+Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.+ Yeremiya 10:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Yehova, nta wuhwanye nawe mu buryo ubwo ari bwo bwose.+ Urakomeye, n’izina ryawe rirakomeye kandi rifite ububasha.+ Mika 7:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ni iyihe Mana ihwanye nawe,+ ibabarira ibyaha abasigaye bo mu murage wayo+ kandi ikirengagiza ibicumuro byabo?+ Ntizakomeza kurakara iteka, kuko yishimira ineza yuje urukundo.+
11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+
22 Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ukomeye rwose,+ kuko nta wundi uhwanye nawe,+ kandi mu mana zose twumvise, nta yindi Mana ibaho itari wowe.+
6 Yehova, nta wuhwanye nawe mu buryo ubwo ari bwo bwose.+ Urakomeye, n’izina ryawe rirakomeye kandi rifite ububasha.+
18 Ni iyihe Mana ihwanye nawe,+ ibabarira ibyaha abasigaye bo mu murage wayo+ kandi ikirengagiza ibicumuro byabo?+ Ntizakomeza kurakara iteka, kuko yishimira ineza yuje urukundo.+