11 Uzajye wishimira imbere ya Yehova Imana yawe,+ wowe n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’Umulewi uri mu mugi wanyu n’umwimukira,+ n’imfubyi+ n’umupfakazi+ bari muri mwe, mwishimire ahantu Yehova Imana yawe azatoranya akahashyira izina rye.+