9 Hazayeli ajya kumusanganira yitwaje impano zigizwe n’ibintu byiza byose by’i Damasiko, byari byikorewe n’ingamiya mirongo ine. Araza ahagarara imbere ya Elisa aramubwira ati “umuhungu+ wawe Beni-Hadadi umwami wa Siriya akuntumyeho ati ‘ese iyi ndwara ndwaye izakira?’”