20 Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose+ byari bikozwe muri zahabu,+ kandi ibikoresho byose byo mu Nzu y’Ishyamba rya Libani+ byari bicuzwe muri zahabu itunganyijwe. Nta kintu na kimwe cyari gikozwe mu ifeza, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza yari ubusa.+