21 Rehobowamu+ mwene Salomo yari yarabaye umwami w’u Buyuda. Yimye ingoma afite imyaka mirongo ine n’umwe, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma i Yerusalemu, umurwa+ Yehova yari yaratoranyije mu miryango yose+ ya Isirayeli ngo witirirwe izina rye.+ Nyina yitwaga Nama, akaba yari Umwamonikazi.+