27 Ni cyo cyatumye ubahana mu maboko y’abanzi babo,+ bagakomeza kubateza amakuba;+ ariko iyo babaga bageze muri ayo makuba baragutakambiraga+ nawe ukabumva uri mu ijuru,+ maze kubera impuhwe zawe nyinshi+ ukaboherereza abo kubakiza+ bakabavana mu maboko y’abanzi babo.+