Yobu 16:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Nanjye nashoboraga kuvuga nkamwe.Mbese iyo muza kuba mumeze nk’uko meze uku,Nari kubabwira amagambo akomeye yo kubanegura,+Nkabazunguriza umutwe?+ Zab. 22:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Abandeba bose barannyega.+Bakomeza kumpema bakanzunguriza umutwe,+ bavuga bati Zab. 109:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Nabaye igitutsi kuri bo;+Barambona bagatangira kuzunguza imitwe.+ Matayo 27:39 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 39 Nuko abahisi n’abagenzi bakamutuka+ bamuzunguriza+ umutwe,
4 Nanjye nashoboraga kuvuga nkamwe.Mbese iyo muza kuba mumeze nk’uko meze uku,Nari kubabwira amagambo akomeye yo kubanegura,+Nkabazunguriza umutwe?+