9 Nuko bajya kureba umutambyi mukuru Hilukiya+ bamuha amafaranga yari yazanywe mu nzu y’Imana, ayo Abalewi b’abarinzi b’amarembo+ bari bakusanyije bayakuye mu Bamanase,+ mu Befurayimu+ no mu bandi Bisirayeli bose,+ mu Bayuda n’Ababenyamini bose no mu batuye i Yerusalemu.