ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Uburakari bwanjye bwavuyemo umuriro ugurumana,+

      Uzagurumana kugeza mu mva,* hasi cyane,+

      Uzakongora isi n’umwero wayo,+

      Uzakongeza imfatiro z’imisozi.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Ariko bakomeje kunnyega+ intumwa Imana y’ukuri yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoba+ abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye+ cyane ubwoko bwe, ku buryo batari bagishoboye gukira.+

  • Yesaya 33:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Abanyabyaha bo muri Siyoni bahiye ubwoba,+ n’abahakanyi+ bahinda umushyitsi bati ‘ni nde muri twe ushobora kwegera umuriro ukongora?+ Ni nde muri twe ushobora kwegera umuriro ukaze kandi ugurumana?’+

  • Yeremiya 7:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘ngiye gusuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye aha hantu+ no kuri aba bantu, no ku matungo no ku biti byo ku gasozi+ no ku mbuto z’ubutaka; buzagurumana, kandi nta wuzabuzimya.’+

  • Yeremiya 17:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 “‘“Ariko nimwanga kunyumvira ngo mweze umunsi w’isabato kandi ntimugire umutwaro mwikorera,+ ahubwo abantu bagakomeza kwinjira mu marembo ya Yerusalemu ku munsi w’isabato bikoreye imitwaro, nanjye nzakongeza umuriro mu marembo yaho,+ maze ukongore iminara y’i Yerusalemu,+ kandi nta wuzawuzimya.”’”+

  • Ezekiyeli 20:48
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 48 Abantu bose bazabona ko jyewe Yehova ari jye wawukongeje, ku buryo nta wuzawuzimya.”’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze