27 ‘kubera ko umaze kumva urubanza naciriye aha hantu n’abaturage baho, byagukoze ku mutima+ ukicisha bugufi+ imbere y’Imana, ukicisha bugufi imbere yanjye,+ ugashishimura+ imyambaro yawe ukaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise,’+ ni ko Yehova avuga.