3 Yongeye kubaka utununga se Hezekiya yari yarashenye,+ yubakira Bayali ibicaniro, ashinga inkingi yera y’igiti, akora nk’ibyo Ahabu+ umwami wa Isirayeli yari yarakoze, yunamira+ ingabo zose zo mu kirere+ arazikorera.+
2 Bazayanyanyagiza yaname ku zuba no ku kwezi n’imbere y’ingabo zose zo mu kirere bakundaga, bakazikorera, bakazikurikira,+ bakazishaka kandi bakazikubita imbere.+ Ntazakorakoranywa cyangwa ngo ahambwe, ahubwo azaba nk’amase ku gasozi.”+