35 Nanone bubakiye Bayali+ utununga turi mu gikombe cya mwene Hinomu,+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo+ babatambira Moleki,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka,+ kandi ntibyigeze biza mu mutima wanjye ko bakora ikizira+ nk’icyo, bagatuma Yuda akora icyaha.’+