14 Hezekiya umwami w’u Buyuda atuma ku mwami wa Ashuri wari i Lakishi ati “naracumuye, none hindukira undeke. Icyo unca cyose nzakiguha.”+ Nuko umwami wa Ashuri ategeka Hezekiya umwami w’u Buyuda kumuha italanto+ magana atatu z’ifeza, n’italanto mirongo itatu za zahabu.