ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 25:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuga iby’abantu b’i Buyuda bose,

  • Yeremiya 46:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 yavuze ibya Egiputa,+ avuga ibirebana n’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa+ wari ku ruzi rwa Ufurate i Karikemishi,+ uwo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, ati

  • Daniyeli 1:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 1 Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota.+

  • Daniyeli 3:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo+ cya zahabu gifite ubuhagarike bw’imikono* mirongo itandatu, n’ubugari bw’imikono itandatu, maze agihagarika mu kibaya cya Dura mu ntara ya Babuloni.+

  • Daniyeli 4:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Ako kanya,+ iryo jambo risohorera kuri Nebukadinezari, maze yirukanwa mu bantu atangira kurisha ubwatsi nk’inka kandi atondwaho n’ikime cyo mu ijuru, kugeza aho imisatsi ye yashokonkoreye ikamera nk’amababa ya kagoma, n’inzara ze zigahinduka nk’iz’ibisiga.+

  • Daniyeli 4:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 “None jyewe Nebukadinezari, ndasingiza Umwami wo mu ijuru,+ ndamushyira hejuru kandi ndamuhesha ikuzo, kuko imirimo ye yose ari ukuri n’inzira ze zikaba zikiranuka,+ kandi acisha bugufi abibone.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze