ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 29:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nanjye nzakambika mu mpande zawe zose, nkugoteshe uruzitiro nkubakeho ibyo kukugota.+

  • Yeremiya 32:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Icyo gihe, ingabo z’umwami w’i Babuloni zari zigose Yerusalemu,+ kandi umuhanuzi Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi+ rwari mu nzu y’umwami w’u Buyuda,

  • Yeremiya 37:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ingabo z’Abakaludaya zimaze gusubira inyuma zikava i Yerusalemu+ bitewe n’ingabo za Farawo,+

  • Yeremiya 52:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya,+ mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu,+ bahashinga ibirindiro, bubaka urukuta rwo kuyigota.+

  • Ezekiyeli 4:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Uwugote+ kandi wubake urukuta rwo kuwugota,+ uwurundeho ikirundo cyo kuririraho,+ ushyireho inkambi zo kuwugota n’ibikoresho byo gusenya ibihome impande zose.+

  • Ezekiyeli 21:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Indagu zo mu kuboko kwe kw’iburyo zerekanye Yerusalemu, kugira ngo ayirundeho ibikoresho byo gusenya ibihome,+ atange itegeko ryo kwica, avuze impanda,+ ashyire mu marembo ibikoresho byo gusenya ibihome, yubake ibyo kuririraho n’urukuta rwo kugota.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze