ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 37:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mugi.+ Kandi Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+

  • Yeremiya 38:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “Yehova aravuga ati ‘uzaguma muri uyu mugi azicwa n’inkota+ n’inzara+ n’icyorezo.+ Ariko uzasohoka agasanga Abakaludaya ni we uzakomeza kubaho, kandi azarokora ubugingo bwe abeho.’+

  • Amaganya 4:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Ururimi rw’umwana wonka rwafatanye n’urusenge rw’akanwa bitewe n’inyota.+

      Abana basabye ibyokurya+ ariko ntibabona ubibaha.+

  • Ezekiyeli 5:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo+ kandi bazashirira muri wowe bazize inzara.+ Ikindi kimwe cya gatatu kizicwa n’inkota mu mpande zawe zose. Naho kimwe cya gatatu gisigaye kizatatanyirizwa mu byerekezo byose by’umuyaga,+ kandi nzabakurikiza inkota.+

  • Ezekiyeli 7:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Hanze hari inkota,+ imbere hari icyorezo n’inzara.+ Umuntu wese uri mu gasozi azicwa n’inkota, uri mu mugi wese yicwe n’inzara n’icyorezo.+

  • Ezekiyeli 14:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘uko ni na ko bizagenda, ubwo nzateza Yerusalemu ibyago bine by’imanza zanjye zirimbura+ nkoresheje inkota, inzara, inyamaswa z’inkazi n’icyorezo,+ kugira ngo nyitsembemo abantu n’amatungo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze