9 Abaturage bari barasigaye mu mugi n’abari barishyize mu maboko ye n’abandi bose bari basigaye, Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami+ abajyana mu bunyage i Babuloni.+
30 Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yajyanye mu bunyage Abayahudi magana arindwi na mirongo ine na batanu.+
Abajyanywe bose hamwe ni ibihumbi bine na magana atandatu.