ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Namwe nzabatatanyiriza mu mahanga+ kandi nkure inkota yanjye nyibakurikize;+ igihugu cyanyu kizaba umusaka,+ imigi yanyu ihinduke amatongo.

  • Gutegeka kwa Kabiri 4:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abagabo+ bazabashinja ko muzahita murimbukira muri icyo gihugu mugiye kwambuka Yorodani ngo mucyigarurire. Ntimuzakimaramo igihe, kuko muzarimburwa nta kabuza.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Wowe n’umwami+ uziyimikira ngo agutegeke, Yehova azabajyana+ mu gihugu utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, kandi nugerayo uzakorera izindi mana z’ibiti n’amabuye.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:64
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 64 “Yehova azagutatanyiriza mu mahanga yose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nugerayo uzakorera izindi mana utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, imana z’ibiti n’amabuye.+

  • 2 Abami 23:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Yehova yaravuze ati “u Buyuda+ na bwo nzabukura imbere y’amaso yanjye+ nk’uko nakuye Isirayeli imbere y’amaso yanjye,+ kandi uyu mugi natoranyije, Yerusalemu, nzawuta, nte n’inzu navuzeho nti ‘ni ho hazaba izina ryanjye.’”+

  • Yeremiya 24:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 kandi nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo mu isi azabireba+ agahinda umushyitsi, kandi bazaba igitutsi n’iciro ry’imigani, bahinduke urw’amenyo+ n’umuvumo+ aho nabatatanyirije hose.+

  • Yeremiya 25:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo n’icyo gutangarirwa, kandi ayo mahanga azamara imyaka mirongo irindwi akorera umwami w’i Babuloni.”’+

  • Ezekiyeli 12:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 ‘“Jyewe Yehova nzavuga, kandi ibyo nzavuga bizasohozwa.+ Ntibizongera gusubikwa ukundi,+ kuko mu minsi yanyu+ nzavuga, mwa b’inzu y’ibyigomeke mwe, kandi ibyo nzavuga nzabisohoza,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’”

  • Ezekiyeli 24:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Jyewe Yehova ni jye wabivuze.+ Bizasohora+ kandi ni jye uzabikora. Sinzabyirengagiza+ cyangwa ngo ngire impuhwe,+ habe no kubyicuza.+ Bazagucira urubanza bakurikije inzira zawe n’imigenzereze yawe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze