-
2 Abami 3:12Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
12 Yehoshafati aravuga ati “ijambo rya Yehova riri kumwe na we.” Umwami wa Isirayeli na Yehoshafati n’umwami wa Edomu baramanuka bajya kumureba.
-
-
2 Abami 6:32Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
32 Igihe umwami yoherezaga umuntu gufata Elisa, Elisa yari yicaye mu nzu ye ari kumwe n’abakuru.+ Mbere y’uko iyo ntumwa imugeraho, yabwiye abakuru ati “murabona ukuntu uriya mwana w’umwicanyi+ yohereje abantu ngo bance umutwe? Uwo yatumye nagera aha mukinge urugi mumubuze kwinjira. Ese iyo si imirindi+ ya shebuja umukurikiye?”
-