18 None se ingororano yanjye ni iyihe? Ni uko mu gihe ntangaza ubutumwa bwiza nshobora gutanga ubutumwa bwiza nta kiguzi,+ kugira ngo ntakoresha nabi uburenganzira mfite mu birebana n’ubutumwa bwiza.
9 Nyamara igihe nari kumwe namwe ngakena, nta n’umwe nabereye umutwaro,+ kuko abavandimwe baje baturutse i Makedoniya+ ari bo bampaye ibyo nari nkeneye byose. Koko rero, mu buryo bwose nakomeje kutababera umutwaro, kandi ni ko nzakomeza.+