1 Abami 18:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ese databuja ntiyumvise ibyo nakoze igihe Yezebeli yicaga abahanuzi ba Yehova, ukuntu nahishe bamwe mu bahanuzi ba Yehova, nkabahisha mu buvumo ari ijana, mirongo itanu ukwabo n’abandi mirongo itanu ukwabo,+ nkajya mbazanira ibyokurya n’amazi?+ 1 Abami 20:35 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 35 Icyo gihe, Yehova atuma umwe mu bahanuzi+ ngo abwire+ incuti ye ati “ndakwinginze nkubita.” Ariko iyo ncuti ye yanga kumukubita. 2 Abami 4:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Igihe kimwe, umugore wari warashakanye n’umuhanuzi+ yaje gutakira Elisa ati “umugabo wanjye, umugaragu wawe, yarapfuye. Kandi uzi neza ko umugaragu wawe yari yarakomeje gutinya+ Yehova. Uwo tubereyemo umwenda+ yaje gutwara abana banjye bombi ngo abagire abagaragu be.”
13 Ese databuja ntiyumvise ibyo nakoze igihe Yezebeli yicaga abahanuzi ba Yehova, ukuntu nahishe bamwe mu bahanuzi ba Yehova, nkabahisha mu buvumo ari ijana, mirongo itanu ukwabo n’abandi mirongo itanu ukwabo,+ nkajya mbazanira ibyokurya n’amazi?+
35 Icyo gihe, Yehova atuma umwe mu bahanuzi+ ngo abwire+ incuti ye ati “ndakwinginze nkubita.” Ariko iyo ncuti ye yanga kumukubita.
4 Igihe kimwe, umugore wari warashakanye n’umuhanuzi+ yaje gutakira Elisa ati “umugabo wanjye, umugaragu wawe, yarapfuye. Kandi uzi neza ko umugaragu wawe yari yarakomeje gutinya+ Yehova. Uwo tubereyemo umwenda+ yaje gutwara abana banjye bombi ngo abagire abagaragu be.”