19 None tuma ku Bisirayeli bose bakoranire ku musozi wa Karumeli,+ no ku bahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Bayali+ na ba bahanuzi magana ane basenga inkingi yera y’igiti,+ barira ku meza ya Yezebeli.”+
6 Umwami wa Isirayeli akoranya abahanuzi,+ bose hamwe bageraga kuri magana ane, arababwira ati “ese ntere Ramoti-Gileyadi, cyangwa mbireke?” Baramusubiza bati “yitere,+ Yehova ari buyihane mu maboko y’umwami.”