4 Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada+ atuma ku batware b’amagana batwaraga abarinzi b’Abakari+ n’abatware b’amagana batwaraga abandi barinzi,+ bamusanga ku nzu ya Yehova agirana na bo isezerano+ kandi abarahiriza+ mu nzu ya Yehova, arangije abereka umwana w’umwami.
23Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada+ agira ubutwari atuma ku batware b’amagana,+ ari bo Azariya mwene Yerohamu, Ishimayeli mwene Yehohanani, Azariya mwene Obedi, Maseya mwene Adaya na Elishafati mwene Zikiri, agirana na bo isezerano.