Intangiriro 9:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Umuntu wese uvusha amaraso y’umuntu na we amaraso ye azavushwa+ n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Kuva 21:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Umuntu nakubita undi agapfa, na we ntakabure kwicwa.+ Abalewi 24:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “‘Uzakubita umuntu akamwica, na we azicwe.+ Kubara 35:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 “‘Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso ari yo yanduza igihugu.+ Igihugu ntigitangirwa impongano y’amaraso yakivushirijwemo, keretse iy’amaraso y’uwayavushije.+
6 Umuntu wese uvusha amaraso y’umuntu na we amaraso ye azavushwa+ n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.
33 “‘Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso ari yo yanduza igihugu.+ Igihugu ntigitangirwa impongano y’amaraso yakivushirijwemo, keretse iy’amaraso y’uwayavushije.+