2 Abami 13:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Nuko Yehova aha Abisirayeli umukiza,+ bigobotora mu maboko y’Abasiriya, bakomeza gutura mu mazu yabo nka mbere.+ Zab. 86:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ariko wowe Yehova, uri Imana y’imbabazi n’impuhwe,+Itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.+ Yeremiya 31:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 “Ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro kenshi nkunda cyane nkamukuyakuya?+ Urugero nagejejeho muciraho iteka ni rwo nzagezaho mwibuka.+ Ni yo mpamvu amara yanjye yigoroye kubera igishyika mufitiye.+ Nzamugirira impuhwe nta kabuza,”+ ni ko Yehova avuga. Hoseya 1:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ariko ab’inzu ya Yuda bo nzabagirira imbabazi,+ maze jyewe Yehova Imana yabo mbakize;+ sinzabakirisha umuheto, cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+
5 Nuko Yehova aha Abisirayeli umukiza,+ bigobotora mu maboko y’Abasiriya, bakomeza gutura mu mazu yabo nka mbere.+
15 Ariko wowe Yehova, uri Imana y’imbabazi n’impuhwe,+Itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.+
20 “Ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro kenshi nkunda cyane nkamukuyakuya?+ Urugero nagejejeho muciraho iteka ni rwo nzagezaho mwibuka.+ Ni yo mpamvu amara yanjye yigoroye kubera igishyika mufitiye.+ Nzamugirira impuhwe nta kabuza,”+ ni ko Yehova avuga.
7 Ariko ab’inzu ya Yuda bo nzabagirira imbabazi,+ maze jyewe Yehova Imana yabo mbakize;+ sinzabakirisha umuheto, cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+