ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 31:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Nzi neza ko nimara gupfa mutazabura gukora ibibarimbuza,+ mugateshuka inzira nabategetse. Mu gihe kizaza muzagerwaho n’ibyago,+ kuko muzaba mwarakoze ibibi mu maso ya Yehova, mukamurakaza bitewe n’ibikorwa byanyu.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 32:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Yeshuruni*+ atangiye kubyibuha arigomeka.+

      Warabyibushye, urashisha, ugwa ivutu.+

      Nuko yibagirwa Imana yamuremye,+

      Asuzugura Igitare+ cy’agakiza ke.

  • Yosuwa 23:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 kuko muzaba mwararenze ku isezerano Yehova Imana yanyu yabategetse kubahiriza, mugakorera izindi mana mukazunamira.+ Uburakari bwa Yehova buzabagurumanira,+ kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”+

  • Nehemiya 9:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 “Nyamara banze kumvira+ maze bakwigomekaho,+ bakomeza gutera umugongo amategeko yawe,+ bica n’abahanuzi bawe+ bababuriraga ngo bakugarukire,+ kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+

  • Zab. 106:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Ahubwo bivanze n’ayo mahanga,+

      Batangira kwiga imirimo yayo,+

  • Amosi 5:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 mwebwe abahindura ubutabera nk’igiti gisharira,+ gukiranuka mukagufasha hasi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze