ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 46:Amagambo abanza-11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya bene Kora,+ mu ijwi ry’Abakobwa.

      46 Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,+

      Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.+

       2 Ni yo mpamvu tutazatinya nubwo isi yahinduka,+

      N’imisozi ikanyeganyega ikiroha imuhengeri mu nyanja ngari;+

       3 Nubwo amazi yayo yakwivumbura, akabimba ifuro,+

      N’imisozi igatigiswa no guhorera kwayo.+ Sela.

       4 Hari uruzi rwagabye amashami ashimisha umurwa w’Imana,+

      Ihema rihebuje ryera cyane ry’Isumbabyose.+

       5 Imana iri hagati mu murwa;+ ntuzanyeganyezwa.+

      Imana izawutabara kare mu museso.+

       6 Amahanga yaravurunganye,+ ubwami buranyeganyega;

      Yumvikanishije ijwi ryayo isi irashonga.+

       7 Yehova nyir’ingabo ari kumwe natwe;+

      Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.+ Sela.

       8 Nimuze murebe ibikorwa bya Yehova,+

      Ukuntu yakoze ibintu bitangaje mu isi.+

       9 Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi;+

      Umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura,+

      Amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.+

      10 “Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari jye Mana.+

      Nzashyirwa hejuru mu mahanga;+

      Nzashyirwa hejuru mu isi.”+

      11 Yehova nyir’ingabo ari kumwe natwe;+

      Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.+ Sela.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze