ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 38:Amagambo abanza-22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Indirimbo ya Dawidi yo kwibutsa.

      38 Yehova, ntuncyahe ufite uburakari,+

      Kandi ntunkosore ufite umujinya.+

       2 Imyambi yawe yinjiye mu mubiri wanjye iracengera,+

      Ukuboko kwawe kurandemereye.+

       3 Mu mubiri wanjye nta hazima hahari bitewe n’uko wandakariye.+

      Nta mahoro ari mu magufwa yanjye bitewe n’icyaha cyanjye.+

       4 Kuko amakosa yanjye yarenze ku mutwe wanjye;+

      Ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera.+

       5 Inguma zanjye zaranutse zizana amashyira

      Bitewe n’ubupfapfa bwanjye.+

       6 Narashobewe, narahetamye birengeje urugero;+

      Ngendana umubabaro umunsi wose.+

       7 Mu rukenyerero rwanjye hose ni ubushye gusa;

      Mu mubiri wanjye hose nta hazima hahari.+

       8 Naguye ikinya kandi ndashenjagurika bikabije;

      Naborogeshejwe n’iminiho y’umutima wanjye.+

       9 Yehova, ibyo nifuza byose biri imbere yawe,

      Kandi gusuhuza umutima kwanjye ntiwaguhishwe.+

      10 Umutima wanjye warateye cyane; imbaraga zanshizemo,

      Umucyo w’amaso yanjye warakendereye.+

      11 Abakunzi banjye na bagenzi banjye baranyitaruye kubera icyago cyanjye,+

      N’incuti zanjye magara zampaye akato.+

      12 Abashaka ubugingo bwanjye bateze imitego,+

      Kandi abanshakira ibyago bavuze amagambo yo kungirira nabi.+

      Bakomeza kujujura bavuga ibinyoma umunsi ukira.+

      13 Ariko nabaye nk’igipfamatwi mbima amatwi;+

      Nabaye nk’ikiragi, sinabumbura akanwa kanjye.+

      14 Nabaye nk’umuntu utumva;

      Mu kanwa kanjye nta magambo abavuguruza yaturutsemo.

      15 Yehova, ni wowe nategereje,+

      Yehova Mana yanjye, wowe ubwawe warashubije.+

      16 Nuko ndavuga nti “iyo udasubiza, baba baranyishimye hejuru;+

      Iyo ikirenge cyanjye gitsikira,+ baba baranyiyemeyeho.”+

      17 Haburaga gato ngacumbagira;+

      Nahoraga mfite ububabare.+

      18 Natuye ikosa ryanjye,+

      Mpangayikishwa n’icyaha cyanjye.+

      19 Abanzi banjye bafite imbaraga bashishikariye kundwanya,+

      N’abanyanga nta mpamvu babaye benshi.+

      20 Banyituraga inabi kandi narabagiriye neza;+

      Bakomeje kundwanya banziza ko nkurikirana ibyiza.+

      21 Yehova, ntundeke;

      Mana yanjye, ntumbe kure.+

      22 Yehova, banguka untabare+

      Wowe gakiza kanjye.+

  • Zab. 103:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  2 Bugingo bwanjye singiza Yehova,

      Kandi ntiwibagirwe ibyo yakoze byose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze