-
2 Ibyo ku Ngoma 2:4Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
4 dore ngiye kubaka+ inzu izitirirwa izina+ rya Yehova Imana yanjye nyeze+ ibe iye, maze njye nosereza imbere ye imibavu ihumura neza,+ iyo nzu ihoremo imigati yo kugerekeranya,+ kandi nzajya ntamba ibitambo bikongorwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba,+ ku masabato+ no ku mboneko z’ukwezi+ no mu gihe cy’iminsi mikuru+ ya Yehova Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose+ muri Isirayeli.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 31:3Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
3 Umwami yatangaga umugabane awukuye mu mutungo we,+ kugira ngo utangwe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro:+ ibitambo bikongorwa n’umuriro bya mu gitondo+ n’ibya nimugoroba, ibitambo bikongorwa n’umuriro byo ku masabato,+ ibyo mu mboneko z’ukwezi+ n’ibyo mu minsi mikuru,+ nk’uko byanditswe mu mategeko ya Yehova.+
-