14 “Nyamara se nkanjye ndi nde,+ kandi se ubwoko bwanjye bwo ni iki ku buryo twabona ubushobozi bwo gutanga amaturo nk’aya atanzwe ku bushake?+ Ibintu byose ni wowe ubitanga,+ kandi ibyo tuguhaye byavuye mu kuboko kwawe.
5Amaherezo imirimo yose Salomo yakoraga ku nzu ya Yehova irarangira.+ Salomo atangira kuyishyiramo ibintu se Dawidi yari yarejeje;+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho byose, abishyira mu bubiko bw’inzu y’Imana y’ukuri.+