31 Abantu bari muri uwo mugi bose abakuramo, abagira abo gukera amabuye, gukoresha ibikoresho by’ibyuma+ bityaye n’intorezo z’ibyuma, n’abo kubumba amatafari. Uko ni ko yagenje imigi yose y’Abamoni. Hanyuma Dawidi n’ingabo zose bagaruka i Yerusalemu.