23 Ni we wishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe, afite uburebure bw’imikono itanu.+ Uwo Munyegiputa yari afite icumu+ rifite uruti rungana n’igiti cy’umuboshyi. Nyamara Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha.+