Gutegeka kwa Kabiri 7:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Ntuzazane mu nzu yawe ikintu Imana yawe yanga urunuka, kuko byatuma nawe uba uwo kurimburwa nka cyo. Kizakubere ikintu giteye ishozi kandi uzacyange urunuka,+ kuko ari icyo kurimburwa.+ Yosuwa 6:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ariko mwe muramenye mwirinde ikintu cyose kigomba kurimburwa,+ kugira ngo mutifuza+ ikintu kigomba kurimburwa+ mukagifata, mugatuma inkambi y’Abisirayeli yose irimburwa, mukayikururira ishyano.+ Yosuwa 7:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Abisirayeli bacumuye, kandi barenze ku isezerano+ nabategetse kubahiriza. Bafashe bimwe mu bintu byagombaga kurimburwa+ barabyiba,+ babishyira mu bintu byabo,+ barangije barinumira.+ Yosuwa 22:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Ese Akani+ mwene Zera si we wahemutse akiba ikintu cyagombaga kurimburwa? None se Imana ntiyarakariye iteraniro ryose ry’Abisirayeli?+ Kandi si we wenyine wapfuye azira icyaha cye.’”+
26 Ntuzazane mu nzu yawe ikintu Imana yawe yanga urunuka, kuko byatuma nawe uba uwo kurimburwa nka cyo. Kizakubere ikintu giteye ishozi kandi uzacyange urunuka,+ kuko ari icyo kurimburwa.+
18 Ariko mwe muramenye mwirinde ikintu cyose kigomba kurimburwa,+ kugira ngo mutifuza+ ikintu kigomba kurimburwa+ mukagifata, mugatuma inkambi y’Abisirayeli yose irimburwa, mukayikururira ishyano.+
11 Abisirayeli bacumuye, kandi barenze ku isezerano+ nabategetse kubahiriza. Bafashe bimwe mu bintu byagombaga kurimburwa+ barabyiba,+ babishyira mu bintu byabo,+ barangije barinumira.+
20 Ese Akani+ mwene Zera si we wahemutse akiba ikintu cyagombaga kurimburwa? None se Imana ntiyarakariye iteraniro ryose ry’Abisirayeli?+ Kandi si we wenyine wapfuye azira icyaha cye.’”+