10 Ariko Amasa ntiyitaye kuri ya nkota yari mu kuboko kwa Yowabu. Yowabu ayimutikura+ mu nda amara asandara hasi, ntiyongera kuyimutikura ubwa kabiri. Amasa arapfa. Yowabu n’umuvandimwe we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba mwene Bikiri.
6 Dawidi aravuga ati “umuntu wese uri butange abandi kwica+ Abayebusi, azaba umutware n’igikomangoma.” Yowabu+ mwene Seruya abimburira abandi gutera, aba ari we ugirwa umutware.