5 Hanyuma Yeshuwa na Kadimiyeli na Bani na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya na Shebaniya na Petahiya b’Abalewi baravuga bati “nimuhaguruke musingize+ Yehova Imana yanyu iteka ryose.+ Nibasingize izina ryawe ry’icyubahiro,+ risumba gushimwa no gusingizwa kose.