7 Nuko batoranya Kedeshi+ y’i Galilaya mu karere k’imisozi miremire ya Nafutali, Shekemu+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu na Kiriyati-Aruba,+ ni ukuvuga Heburoni, iri mu karere k’imisozi miremire ya Yuda.
13 Nanone baha bene Aroni umutambyi umugi w’ubuhungiro,+ ari wo Heburoni+ n’amasambu awukikije, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Babaha na Libuna+ n’amasambu ahakikije,