7 Bene Bela+ ni Eziboni, Uzi, Uziyeli, Yerimoti na Iri: bose hamwe bari batanu. Bose bari abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga. Banditswe ari ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bane, hakurikijwe ibisekuru byabo.+