8 Abalewi n’Abayuda bose bakora ibyo umutambyi Yehoyada+ yari yabategetse byose.+ Nuko buri wese afata ingabo ze, izari zitahiwe kurinda ku isabato hamwe n’izagombaga gusimburwa ku isabato,+ kubera ko umutambyi Yehoyada atari yemeye ko amatsinda+ asimburana ku mirimo.