8 Hushayi yongeraho ati “nawe ubwawe uzi neza ko so n’ingabo ze ari abanyambaraga,+ kandi ubu bariye karungu+ nk’idubu y’ingore yaburiye ibyana byayo mu gasozi.+ So ni umurwanyi,+ ntari burare hamwe na rubanda.
10 Aba ni bo batware batwaraga abanyambaraga+ ba Dawidi, bafatanyije n’Abisirayeli bose kwimika Dawidi ngo abe umwami, nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije+ Isirayeli.