ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 25:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Aho ni ho nzajya nkwiyerekera kandi mvugane nawe ndi hejuru y’umupfundikizo,+ hagati y’abakerubi babiri bari hejuru y’isanduku y’igihamya, kandi ni ho nzajya nkubwirira ibyo nzagutegeka byose ngo ubibwire Abisirayeli.+

  • Kubara 7:89
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 89 Uko Mose yinjiraga mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo avugane n’Imana,+ yumvaga ijwi rimuvugisha riturutse hejuru y’umupfundikizo+ wari utwikiriye isanduku y’igihamya, hagati y’abakerubi babiri;+ nuko Imana ikamuvugisha.

  • 1 Samweli 4:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Nuko rubanda bohereza abantu i Shilo bazana isanduku y’isezerano rya Yehova nyir’ingabo wicara ku bakerubi.+ Abahungu babiri ba Eli, Hofuni na Finehasi, bari kumwe n’iyo sanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.+

  • 2 Samweli 6:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Dawidi n’abantu bose bari kumwe na we barahaguruka bajya i Bayale-Yuda+ kuzana isanduku+ y’Imana y’ukuri, yitirirwa izina ryayo, izina+ rya Yehova nyir’ingabo,+ wicara ku bakerubi.+

  • 2 Abami 19:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Hezekiya asenga+ Yehova ati “Yehova Mana ya Isirayeli+ yicaye ku bakerubi,+ ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami+ bwose bwo ku isi.+ Ni wowe waremye ijuru+ n’isi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze