30 Muri bene Heburoni,+ Hashabiya n’abavandimwe be, abagabo igihumbi na magana arindwi bashoboye,+ bari abagenzuzi b’intara ya Isirayeli yo mu karere ka Yorodani, mu burengerazuba; bitaga ku mirimo ya Yehova yose n’iy’umwami.
7 Iminwa y’umutambyi ni yo ikwiriye kwigisha abantu kumenya Imana, kandi mu kanwa ke ni ho hakwiriye gushakirwa amategeko,+ kuko ari intumwa ya Yehova nyir’ingabo.+