26 Hanyuma Abisirayeli bose,+ ni ukuvuga abantu bose, barazamuka bajya i Beteli, bicara aho baririra+ imbere ya Yehova kandi biyiriza ubusa+ umunsi wose bageza nimugoroba. Batambira imbere ya Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa.+