12 Ubutunzi+ n’ikuzo+ ni wowe ubitanga, kandi ni wowe utegeka+ ibintu byose. Ububasha+ no gukomera+ biri mu kuboko kwawe, ni wowe ushobora gutuma abantu bakomera,+ kandi ni wowe uha bose imbaraga.+
35 Abatuye ku isi bose ni ubusa imbere yayo,+ kandi ikora ibyo ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu batuye isi.+ Ntihariho uwabasha gukumira ukuboko kwayo+ cyangwa ngo ayibaze ati ‘uragira ibiki?’+