ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 44:Amagambo abanza-26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi.

      Zaburi ya bene Kora.+ Masikili.

      44 Mana, twarabyiyumviye n’amatwi yacu.

      Ba sogokuruza batubwiye+

      Ibyo wakoze mu gihe cyabo,+

      Mu bihe bya kera.+

       2 Wirukanye amahanga+ uyirukanishije ukuboko kwawe,

      Maze aho yari atuye uhatuza ubwoko bwawe.+

      Wamenaguye amahanga urayirukana.+

       3 Kuko inkota yabo atari yo yatumye bigarurira igihugu,+

      Kandi ukuboko kwabo si ko kwabahesheje agakiza.+

      Ahubwo bagaheshejwe n’ukuboko kwawe kw’iburyo+ hamwe n’imbaraga zawe n’urumuri rwo mu maso hawe,

      Kuko wabishimiye.+

       4 Mana, ni wowe Mwami wanjye.+

      Utegeke ko Yakobo abona agakiza gakomeye.+

       5 Nudufasha tuzirukana abanzi bacu;+

      Abahagurukira kuturwanya tuzabanyukanyuka mu izina ryawe.+

       6 Kuko ntiringiye umuheto wanjye,+

      Kandi inkota yanjye si yo yankijije.+

       7 Wadukijije abanzi bacu,+

      Ukoza isoni abatwanga urunuka.+

       8 Tuzasingiza Imana umunsi wose,+

      Kandi tuzasingiza izina ryawe iteka ryose.+ Sela.

       9 Ariko noneho waradutaye ukomeza kudukoza isoni;+

      Nta n’ubwo ugitabarana n’ingabo zacu.+

      10 Ukomeza gutuma dusubira inyuma tugahunga umwanzi,+

      N’abatwanga urunuka barasahuye barijyanira.+

      11 Wadutanze nk’intama, tumera nk’ibyokurya,+

      Wadutatanyirije mu mahanga.+

      12 Wagurishije ubwoko bwawe ku giciro gito cyane,+

      Kandi ikiguzi cyabwo nta cyo cyakunguye.

      13 Watumye tuba igitutsi mu baturanyi bacu,+

      Abadukikije bose baratunnyega bakadukoba.+

      14 Watugize iciro ry’imigani mu mahanga,+

      Amahanga yose atuzunguriza umutwe.+

      15 Nkozwa isoni umunsi wose;

      Ikimwaro gitwikiriye mu maso hanjye,+

      16 Bitewe n’ijwi ry’untuka n’umvuga nabi,

      Bitewe n’umwanzi hamwe n’uwihorera.+

      17 Ibyo byose byatugezeho ariko ntitwakwibagiwe,+

      Kandi ntitwishe isezerano ryawe.+

      18 Umutima wacu ntiwasubiye inyuma ngo tube abahemu,+

      Kandi intambwe zacu ntizateshutse inzira yawe.+

      19 Watujanjaguriye mu ikutiro ry’ingunzu,+

      Udutwikiriza umwijima w’icuraburindi.+

      20 Iyo twibagirwa izina ry’Imana yacu,

      Cyangwa tugategera ibiganza imana y’inzaduka,+

      21 Imana ubwayo ntiba yarabigenzuye?+

      Kuko imenya amabanga y’umutima.+

      22 Ariko turicwa umunsi ukira ari wowe tuzira,

      Twagizwe nk’intama zigenewe kubagwa.+

      23 Yehova, haguruka. Kuki ukomeza kwiryamira?+

      Kanguka. Ntudute ubuziraherezo.+

      24 Kuki ukomeza guhisha mu maso hawe?

      Kuki wibagirwa imibabaro yacu n’akarengane kacu?+

      25 Dore twarunamye tugera mu mukungugu;+

      Inda yacu yafatanye n’ubutaka.

      26 Haguruka udutabare,+

      Kandi uducungure ku bw’ineza yawe yuje urukundo.+

  • Zab. 49:Amagambo abanza-20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi.

      Indirimbo ya bene Kora.+

      49 Mwa bantu bo mu mahanga mwese mwe, nimwumve;

      Mwa bantu b’iki gihe mwese mwe, nimutege amatwi,+

       2 Mwa bana b’abantu mwese mwe,

      Abakire n’abakene mwese hamwe.+

       3 Akanwa kanjye karavuga amagambo y’ubwenge,+

      Kandi ibyo umutima wanjye utekereza ni ibintu by’ubuhanga.+

       4 Nzategurira ugutwi kwanjye kumva imigani;+

      Nzica igisakuzo cyanjye ncuranga inanga.+

       5 Kuki nagira ubwoba ngeze mu minsi mibi,+

      Mu gihe ngoswe n’icyaha cy’abashaka kungusha?+

       6 Abiringira ibyo batunze+

      Bagakomeza kwiratana ubutunzi bwabo bwinshi,+

       7 Nta n’umwe muri bo ushobora gucungura umuvandimwe,+

      Cyangwa ngo ahe Imana incungu ye;

       8 (Ikiguzi cy’incungu y’ubugingo bw’umuntu ni icy’agaciro kenshi cyane,+

      Ku buryo kitatanzwe kugeza ibihe bitarondoreka)

       9 Kugira ngo akomeze kubaho iteka ryose ntabone rwa rwobo.+

      10 Kuko abona ko abanyabwenge na bo bapfa,+

      Umupfapfa n’utagira ubwenge bose bararimbuka,+

      Ibyo bari batunze bakabisigira abandi.+

      11 Icyo imitima yabo yifuza, ni uko amazu yabo yagumaho kugeza ibihe bitarondoreka,+

      Amahema yabo agahoraho uko ibihe biha ibindi.+

      Amasambu yabo bayitiriye amazina yabo.+

      12 Nyamara umuntu wakuwe mu mukungugu, nubwo aba afite icyubahiro, ntakomeza gutura iteka;+

      Koko rero, ameze nk’inyamaswa zishwe.+

      13 Uko ni ko abapfapfa bamera,+

      Kimwe n’ababakurikira bakishimira amagambo yabo yo kwiyemera. Sela.

      14 Urupfu rurabaragira,+

      Rukabajyana mu mva+ bameze nk’intama zishorewe;

      Kandi mu gitondo abakiranutsi barabategeka.+

      Imibiri yabo izasaza ishireho;+

      Buri wese azajya mu mva aho gushyirwa hejuru.+

      15 Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye ibuvane mu mva,+

      Kuko izanyakira. Sela.

      16 Ntugaterwe ubwoba n’uko hari umuntu uronse ubutunzi,+

      N’icyubahiro cy’inzu ye kikiyongera,+

      17 Kuko iyo apfuye adashobora kugira ikintu na kimwe ajyana;+

      Icyubahiro cye ntikizamanukana na we kimukurikiye.+

      18 Kuko igihe yari akiriho yakomeje kwihimbaza;+

      (Abantu bazagushimira ko wikungahaje)+

      19 Amaherezo azapfa asange ba sekuruza.+

      Ntibazongera kubona umucyo ukundi.+

      20 Umuntu wakuwe mu mukungugu, nubwo aba afite icyubahiro, iyo adafite ubwenge+

      Aba ameze nk’inyamaswa zishwe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze