25 Zimaze kuva iwe (kuko zari zamusize arwaye indwara nyinshi),+ abagaragu be baramugambanira+ bitewe n’amaraso+ ya bene Yehoyada+ umutambyi, bamwicira+ ku buriri bwe. Bamuhamba mu Murwa wa Dawidi,+ ariko ntibamuhamba mu irimbi ry’abami.+
27 Amaherezo Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mugi wa Yerusalemu, ariko ntibamuhamba mu irimbi ry’abami ba Isirayeli.+ Umuhungu we Hezekiya yima ingoma mu cyimbo cye.