Kuva 30:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “nubarura Abisirayeli ushaka kumenya umubare wabo,+ buri wese muri bo ajye aha Yehova incungu y’ubugingo bwe igihe ubabarura,+ kugira ngo badaterwa n’icyorezo muri iryo barura.+ Kuva 30:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Buri wese mu bazabarurwa azatange kimwe cya kabiri cya shekeli igezwe kuri Shekeli y’ahera.+ Shekeli imwe ingana na gera* makumyabiri. Kimwe cya kabiri cya shekeli ni ryo turo bazaha Yehova.+ Kuva 30:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Umuntu wese uzabarurwa, kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru, azatange iryo turo rigenewe Yehova.+ Kuva 30:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Uzakire ibyo biceri by’ifeza Abisirayeli batanze ho impongano, ubitange bikoreshwe mu mirimo ikorerwa mu ihema ry’ibonaniro,+ bibere Abisirayeli urwibutso imbere ya Yehova, kugira ngo bibe impongano y’ubugingo bwanyu.”
12 “nubarura Abisirayeli ushaka kumenya umubare wabo,+ buri wese muri bo ajye aha Yehova incungu y’ubugingo bwe igihe ubabarura,+ kugira ngo badaterwa n’icyorezo muri iryo barura.+
13 Buri wese mu bazabarurwa azatange kimwe cya kabiri cya shekeli igezwe kuri Shekeli y’ahera.+ Shekeli imwe ingana na gera* makumyabiri. Kimwe cya kabiri cya shekeli ni ryo turo bazaha Yehova.+
14 Umuntu wese uzabarurwa, kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru, azatange iryo turo rigenewe Yehova.+
16 Uzakire ibyo biceri by’ifeza Abisirayeli batanze ho impongano, ubitange bikoreshwe mu mirimo ikorerwa mu ihema ry’ibonaniro,+ bibere Abisirayeli urwibutso imbere ya Yehova, kugira ngo bibe impongano y’ubugingo bwanyu.”