17 Umurinzi+ wari uhagaze ku munara+ w’i Yezereli+ abona ikivunge cy’ingabo za Yehu zije, ahita avuga ati “mbonye ikivunge cy’abantu benshi.” Yehoramu aravuga ati “fata umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze ajye kubasanganira ababaze ati ‘ese ni amahoro?’”+