13 Bene Amuramu ni Aroni+ na Mose.+ Aroni yari yaratoranyirijwe+ kweza Ahera Cyane,+ we n’abahungu be kugeza ibihe bitarondoreka, kugira ngo bajye batambira ibitambo+ byoswa imbere ya Yehova, bamukorere+ kandi basabire abantu umugisha+ mu izina rye kugeza ibihe bitarondoreka.